urukiko rukuru ruri kigali ku cyicaro cyarwo

Transkript

urukiko rukuru ruri kigali ku cyicaro cyarwo
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA R.AD.0127/07/HC/KIG
URUPAPURO RWA 1 KURI 5
URUKIKO
RUKURU
RURI
KIGALI
KU
CYICARO
CYARWO
RUHABURANISHIRIZA IMANZA Z’ UBUTEGETSI MU RWEGO RWA
MBERE RUHAKIRIJE URU RUBANZA R.AD. 0127/07/HC/Kig NONE KU WA
17/07/2009 MU BURYO BUKURIKIRA:
HABURANA
Demandeur : NIWENSHUTI NZARAMBA Valens fils de NZARAMBA
Innocent et de MUKANSENGA Judith résident à GIKONDO KICUKIRO, Ville
de KIGALI ayant pour son conseil Me MUNDERERE Léopold, avocat au
Barreau de KIGALI
Défendeur: ELECTROGAZ , en la personne de son représentant légal ;
Objet :-Dommages et intérêts pour licenciement abusif ;
-Manque à gagner depuis Mai jusqu’ au prononcé de l’ arrêt ;
-Indemnités de préavis, indemnités du 13 ème mois indemnités pour congé
payé ;D.I pour non délivrance de l’ attestation de service rendus ;frais de
procédure et de recouvrement ; dommages moraux ; restitution des cotisations à
la caisse mutuelle d’ ELECTROGAZ, intérêts de retard.
…………………………………………………………………………………
URUKIKO
RUSHINGIYE ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y ’u Rwanda ryo ku wa
04/06/2003 nk’uko ryagiye rivugururwa kuri bimwe kugeza ubu, mu ngingo ya 16 , 44 ,
140,141,142,143 na 149 ;
RUSHINGIYE ku Itegeko Ngenga nº 51/2008 ryo ku wa 09/09/2008 rigena
Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’ Inkiko cyane cyane mu ngingo ya 12,15,23,44,93,166 na 167;
RUSHINGIYE ku Itegeko nº 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye
imiburanishirize y'imanza z'imbonezamubano,iz' ubucuruzi , iz’ umurimo n 'iz'
ubutegetsi, nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe n’Itegeko No 09/ 2006 ryo kuwa
02/03/2006 cyane cyane ingingo za 1,5,29,52,147-151,339-345 na 352 – 353 ;
I,IMITERERE Y’ URUBANZA
1. Kuva ku wa 09/02/2004 uwitwa NIWENSHUTI NZARAMBA Valens yakoreye
ELECTROGAZ nka releveur aza gukekwa ho icyaha cyo kunyereza umutungo w’
umukoresha we ;
2.
NIWENSHUTI yaje kuregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa GASABO urubanza RP
478/06/TGI/GSBO yaburanaga n’ Ubushinjacyaha maze ku wa 28/11/2006 aza
kugirwa umwere ku byo yaregwaga icyaha gihama mugenzi we bari bakurikiranywe
hamwe;
3. Amaze kugirwa umwere ndetse na mbere yaho afunguwe by’ agateganyo,
NIWENSHUTI yasabye gusubizwa mu kazi maze icyo kifuzo cye nticyemerwa na
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA R.AD.0127/07/HC/KIG
URUPAPURO RWA 2 KURI 5
ELECTROGAZ akomeza mu bugenzuzi bw’ umurimo birananirana kugeza aregeye
Urukiko Rukuru rwa Repubulika, kirego cye cyakirwa kuri n° R.AD 0127/07/HC/Kig
ari na zo rwakomereje ho muri uru Rukiko Rukuru aho hatangarijwe Itegeko Ngenga
nº 51/2008 ryo ku wa 09/09/2008 rigena Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’
Inkiko ;
II.IMIGENDEKERE Y’ URUBANZA
4.
Itegeko rya Perezida ryo ku wa 09/06/2009 ryashyize umunsi w’ iburanisha ry’
urubanza ku wa 08/06/2009 saa mbiri za mu gitondo;
5. Ku wa 08/06/2009 hageze urubanza ntirwaburanishijwe kubera ko umucamanza wari
kuburanisha izo manza yari yagize akazi kenshi rushyirwa ku wa 23/06/2009 hageze,
Urukiko ruhamagaje urubanza rusanga hitabye NIWENSHUTI kandi yiburanira na
ho Me BIMENYIMANA Eric aburanira ELECTROGAZ ;
6. NIWENSHUTI yahawe ijambo ngo asobanure ikirego cye avuga ko yakurikiranywe
n’ ubushinjacyaha amaze kuburana akagirwa umwere ariko ELECTROGAZ
iramusezerera ari na yo mpamvu asaba ibyo amategeko amuteganyiriza ;
7. Me BIMENYIMANA Eric yahawe ijambo ngo agire icyo abivuga ho asobanura ko
ibyo koko yagizwe umwere kubera iryo kosa ariko ikirebwa akaba ari ukureba
impamvu yirukanywe niba yumvikana kuko kuba yagirwa umwere ntibivuga ko
atafatirwa bihano mu rwego rw’ akazi, akomeza avuga ko NIWENSHUT yari
umukozi wa ELECTROGAZ mu batanga umuriro , maze aha umuriro abitwa
IKWIGIZE,NSABIMANA,Eustache,NSENGIYUMVA,MANYURANE mu buryo
bunyuranije n’ amategeko, ELECTROGAZ ibonye ibyo ifata icyemezo cyo
kwirukana umukozi indépendemment y’ uko yaba yarabaye umwere, bagasanga ari
impamvu yumvikana yatumye yirukanwa kuko yagizwe umwere kubera ko atari we
wari ushinzwe gucunga compteur ;
8. Me BIMENYIMANA Eric yakomeje avuga ko hari aho asaba ibaruwa y’ igihe
yirukanywe kandi ari ikiguzi cy’ akazi kakozwe akaba rero nta mpamvu, indemnité
de licenciement asaba bakumva nta mpamvu kuko impamvu yirukanywe yumvikana,
attestation de service rendu akaba ngo yaraje kuza kuyifata akaba ngo nta bundi
buryo ELECTROGAZ yari kubigenza impamvu y’ ubukerererwe mu manza
administratifs ikaba itaba ho buririye ku kirego cye bagasaba ko yishyura
ELECTROGAZ 1.000.000 Frws kubera gukururwa mu manza n’ igihembo cya
avoka ;
9. NIWENSHUTI yasubijwe ijambo avuga ko icyo yongera ku rubanza ari uko mu
ngingo ya 27 code du travail bavuga sespension du travail, ariko akabona nta
résiliation yaba ho, art. 33 Code du travail ikavuga ibijyanye n’ indishyi naho
attestation de service rendu ngo barayimwimye akaba yaranditse asaba réintegration
baranga ngo bamusubiza bavuga ko ngo n’ ubundi ari igisambo, restitution ya caisse
mituelle , ngo responsable ni ELECTROGAZ agasaba ko yayisubizwa naho congé
payé agasaba ko yazihabwa kuko ari uburenganzira bwe , Dommages moraux z’
ukuntu yajyanywe mu Nkiko no kumutesha agaciro ;
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA R.AD.0127/07/HC/KIG
URUPAPURO RWA 3 KURI 5
10. Me BIMENYIMANA Eric yahawe ijambo yongera ku rubanza ko ingingo ya 27
Code du travail ivuga suspension ariko ntivuga ibikorwa nterne bya ELECTROGAZ
attestation de service rendu avuga ko atari ikosa rya ELECTROGAZ kuko yategereje
ko abona ibarwa imwirukana naho ku ndishyi moraux akaba yazisaba uwamufunze
n’ izindi ndishyi akaba nta mpamvu ;
11. Iburanisha risojwe isomwa ry’ urubanza rishyirwa ku wa 17/07/2009 saa yine
rumaze kwiherera rubona nta yindi ngingo yasuzumwa rufata umwanzuro ukurikira :
III.UKO URUKIKO RUBIBONA
Ku birebana n’ ububasha bw’ Urukiko
12.
RUBONA uru rubanza rwari rwararegewe Urukiko Rukuru rwa Repubulika
hashingiwe ku ngingo ya 93 y’ Itegeko Ngenga nº 07/2004 ryo ku wa 25/04/2004
rigena Imiterere, Imikorere
n’ Ububasha by’ Inkiko ryakurikizwaga,nyuma
rukomereza muri uru Rukiko Rukuru hashingiwe ku Itegeko Ngenga nº 51/2008 ryo
ku wa 09/09/2008 rigena Imiterere,Imikorere n’ Ububasha by’ Inkiko mu ngingo
yaryo ya 93 kuko iha ububasha Urukiko Rukuru kuburanisha ibirego bijyanye n’
imanza z’ ubutegetsi kuva ku rwego rw’ Intara n’ urw’ Umujyi wa KIGALI kugeza ku
rwego rwa Perezida wa Repubulika ku birego birebana n’ impaka zivutse mu kazi
hagati y’ abantu ku giti cyabo na Leta cyangwa ibigo bya Leta ;
Ku birebana n’ imizi y’ urubanza
13. RUBONA NIWENSHUTI NZARAMBA Valens arega ELECTROGAZ kuba
yaramwirukanye mu buryo bunyuranije n’ amategeko kubera ko yirengagije ko
Urukiko rwamugize umwere ku cyaha yari akurikiranywe ho ikabirenga ho
ikamwirukanira icyo cyaha cyo kurigisa umutungo wa Leta ;
14. RUBONA koko NIWENSHUTI NZARAMBA Valens yaraburanye icyo cyaha mu
Rukiko Rwisumbuye rwa GASABO mu rubanza RP 0478/06/TGI/GSBO rwaciwe ku
wa 28/11/2006 NIWENSHUTI agirwa umwere icyaha gihama mugenzi we bari
bakurikiranywe hamwe;
15. RUBONA ibaruwa yo ku wa 30/03/2007 yanditswe n’ Umuyobozi Mukuru wa
ELECTROGAZ ifite n° 11.07.025/701/07/DIR-DRH/a.m igaragaza ko nyuma yo
kugirwa umwere ELECTROGAZ itemeye gusubiza NIWENSHUTI mu kazi kuko
ivuga ko mu gusesa amasezerano ye yashingiye ku bintu yasusumye neza bityo
bakaba batakimwizeye uko igira iti:«Référence faite à votre lettre du 20/03/2007 dont
l’ objet est pris en marge, nous sommes au regret de porter à votre connaissance que
la décision de résilier votre contrat de travail s’ est basée sur les faits qu’
ELECTROGAZ avait bien vérifiés, de ce faits , votre réintégration est inadmissible
car vos actes ayant porté atteinte aux intérêts d’ ELECTROGAZ et l’ élément
confiance à votre égard n’ existe plus » ;
16. RUBONA kuva ibivuzwe muri iki gika ELECTROGAZ ivuga ari na byo
byaburanywe ho na NIWENSHUTI NZARAMBA Valens akagirwa umwere, ikosa
yirukaniwe ntiryabaye ho ibyo kandi bikagaragara mu Itegeko N° 51/2001 ryo ku
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA R.AD.0127/07/HC/KIG
URUPAPURO RWA 4 KURI 5
wa 30/12/2001 rishinga amategeko agenga umurimo nk’ iya 20 na 26 zibutsa ko
kwirukanwa byakagombye kugira impamvu zumvikaba, ELECTROGAZ rero ikaba
itavuga ko impamvu yashingiye ho zumvikana(licenciement sans motif légitime )
kandi Urukiko rwarasanze ibyo NIWENSHUTI NZARAMBA aregwa bitamuhama,
rero ibyo byo kwirukanirwa ikosa ritagaragarijwe ibimenyetso cyangwa ritabaye ho
bikaba bishimangirwa n’ inyandiko z’ umuhanga mu mategeko agenga
umurimo,Martin KIRSCH , aho avuga ko kwirukanwa nta mpamvu bisa kandi no
kwirukanirwa ikosa ridafite impamvu ifatika, impamvu itari yo cyangwa
itagaragarijwe ibimenyetso ko ikosa ryabaye ho agira ati :«,… ce genre de
licenciement est par extension sans motif valable ou avec un faux motif ou un motif
non établi,…» 1 ;
17. RUBONA ibaruwa yo ku wa 05/10/2005 yanditswe na NIWENSHUTI asaba
kugezwa ho ibaruwa imwirukana igaragaza ko yafunzwe by’ agateganyo amezi ane
ibyo byabangikanywa n’ ingingo ya 17 y’ Itegeko N° 51/2001 ryo ku wa 30/12/2001
rishinga amategeko agenga umurimo kuko igaragaza ko hari kuba ho isubika ry’
amasezerano kuko mu gace ka yo ka e) ishyira mu mpamvu z’ iryo subika gufungwa
k’ umukozi ariko ntakatirwe, mu gihe kitarenze amezi atandatu(6), rugasanga nta
mpamvu ELECTROGAZ yatanga yashingiye ho itamusubiza ku kazi uko bivuzwe
bisobanura ukwirukanwa binyuranije n’ amategeko;
18. RUBONA ku bw’ ibyo kuva NIWENSHUTI NZARAMBA Valens yarirukanywe
mu buryo bunyuranije n’ amategeko agomba kubiherwa indishyi zibaze ku buryo
bukurikira :
Indishyi zo kwirukanwa nta mpamvu zingana n’ imishahara y’ amezi atandatu(6)
zibariwe ku mushahara wa 120.573 Frws kuko ntawawuhakanye :120.573
Frws×6=723.438 Frws ;
Indishyi zingana n’ umushahara w’ amezi atantatu(6)zijyanye no kudahabwa
icyemezo cy’ akazi yakoze (attestation de service rendu) kuko ntaho bigaragara
ko ELECTROGAZ
yateganyaga ku kimuha ntaze kugifata : 120.573
Frws×6=723.438 Frws
Indishyi z’ igihombo(manque à gagner ) yagize mu gihe yakurikiranwaga kuva
mu kwezi kwa Gatatu -2005 kugeza ku wa 28/11/2006 agirwa umwere n’ ubundi
ntasubizwe mu kazi , bityo agahabwa amezi 20 y’ umushahara we aho kuba 36
asabwa kuko ibaruwa yo ku wa 30/03/2007 ishingirwa ho igaruka ku iyirukanwa
ryarangije kuba : 120.573 Frws ×20 =2.411.500 Frws
Indishyi za préavis zingana n’ umushahara w’ ukwezi kumwe :120.573 Frws :
Indishyi za konji atishyuwe (indemnités pour congés payés) z’imyaka ya
2004,2005 na 2006 kuko uburanira umukoresha atigeze agaragaza ko
yazihawe :120.573 Frws×3=361.179 Frws
Amafaranga y’ ikurikiranarubanza agenwe mu bushishozi bw’ Urukiko :300.000
Frws
Indishyi z’ akababaro,kubeshyerwa n’ igisebo yagize zigenwe mu bushishozi bw’
Urukiko kuko hasabwa nyinshi :500.000 Frws
19.
1
RUBONA indishyi zibazwe haruguru zose hamwe ELECTROGAZ igomba
kwishyura NIWENSHUTI NZARAMBA Valens ari miliyoni eshanu, ibihumbi ijana
KIRSCH , M . , Le droit du travail africain, T.P.O.M, Paris, 1975,p.140.
IMIKIRIZE Y’ URUBANZA R.AD.0127/07/HC/KIG
URUPAPURO RWA 5 KURI 5
na mirongo ine n’ amafaranga ijana na makumyabiri n’ umunani (5.140.128 Frws )ari
na zo rubona ziteganywa n’ amategeko ku zasabwe naho ibijyanye n’ amafaranga
urega avuga ko yatanze mu kigega cy’ ubwisungane (cotisations à la caisse mutuelle
d’ ELECTROGAZ) by’umwihariko akaba yayasaba uwari ushinzwe kuyababikira
hakurikijwe ibyumvikanywe ho bakora icyo kigega dore ko nta n’ ibimenyetso
byatangiwe izo ndishyi zindi zisabwa ngo abe yazihabwa ari byo gishingiwe ho;
KUBERA IZO MPAMVU ZOSE RUBONYE, MU RUHAME :
IV.ICYEMEZO CY’ URUKIKO
20. RWEMEYE kwakira ikirego rwashyikirijwe na NIWENSHUTI NZARAMBA
Valens kuko cyatanzwe mu nzira zihuje n’ amategeko rugisuzumye rusanga gifite
ishingiro ;
21. RWEMEJE ko NIWENSHUTI NZARAMBA Valens yirukanywe nta mpamvu bityo
akaba agomba kubiherwa indishyi na ELECTROGAZ yamwirukanye uko
byasobanuwe ;
22. RUKIJIJE ko NIWENSHUTI NZARAMBA Valens atsinze, ko ELECTROGAZ
itsinzwe ;
23. RUTEGETSE ELECTROGAZ kwishyura NIWENSHUTI NZARAMBA Valens
indishyi zingana na miliyoni eshanu, ibihumbi ijana na mirongo ine n’ amafaranga
ijana na makumyabiri n’ umunani (5.140.128 Frws ) kuva uru rubanza rubaye
ndakuka ;
24. RUTEGETSE ELECTROGAZ kwishyura 4% ya 5.140.128 Frws angana na 205.605
Frws , ikanishyura amafaranga y’ amagarama ahwanye n’ inyakozwe muri uru
rubanza 6.150 Frws azakurwa mo 6.000 Frws azasubizwa NIWENSHUTI
NZARAMBA Valens kuva uru rubanza rubaye ndakuka ;
RUKIJIJWE RUTYO KANDI RUSOMEWE MU RUHAME NONE KU WA
17/07/2009 N’ URUKIKO RUKURU RURI KIGALI RUGIZWE N’
UMUCAMANZA: NDAGIJIMANA Eugène AFASHIJWE N’ UMWANDITSI
WARWO HARELIIMANA Emmanuel
UMWANDITSI
UMUCAMANZA
NDAGIJIMANA Eugène
HARELIMANA Emmanuel
Sé/
Iyi kopi ihuje n’ inyandiko y’ umwimerere,
Itanzwe none ku wa ………/…………./………...
Umwanditsi w’ Urukiko ………………………………
Sé /

Podobné dokumenty

RP 0056/07/HC/KIG Urup.1 URUKIKO RUKURU RWA

RP 0056/07/HC/KIG Urup.1 URUKIKO RUKURU RWA RUMAZE kubona ikirego rwashyikirijwe n’Ubushinjacyaha bwa Repubulika ku wa 19/06/2007 gifite n° RPGR 0154/07/KGLI/MJB, bukurikiranyemo GATANAZI Etienne na bagenzi be bakekwaho kuba barakoze icyaha ...

Více

Katalog on-line aukcí 3. 6. 2014

Katalog on-line aukcí 3. 6. 2014 přišel dříve. Veškeré aukce končí ve 22:00 hod daného dne. U příkazu je třeba řádně vyplnit přiložený formulář a uvést maximální cenu, kterou je dražitel ochoten za položku zaplatit. Vyvolávací cen...

Více

Katalog on-line aukcí 7. 7. 2014

Katalog on-line aukcí 7. 7. 2014 přišel dříve. Veškeré aukce končí ve 22:00 hod daného dne. U příkazu je třeba řádně vyplnit přiložený formulář a uvést maximální cenu, kterou je dražitel ochoten za položku zaplatit. Vyvolávací cen...

Více